Nyangufi na Bakuru Be (Igice cya 2)

Nuko basesera muri rya shyamaba, iryo shyamaba ryari inzitane kuburyo ntamuntu washoboraga kubona undi iyo yabaga amusizeho intambwe nk’icumi, ariko nyina waba bana we yasaga nuwa ciye kuko yarazi ibigiye

IShimwe Emile

March 22, 2024

Rating: 0

Post a Rating:

Genres:

  • Drama
Nuko basesera muri rya shyamaba, iryo shyamaba ryari inzitane kuburyo ntamuntu washoboraga kubona undi iyo yabaga amusizeho intambwe nk’icumi, ariko nyina waba bana we yasaga nuwa ciye kuko yarazi ibigiye kubabaho kandi adashoboye kubakiza cyangwa se ngo ababurire. Binjira mu ishyanba nibwo nyangufi yatangiye kugenda anaga twa tubuye aho se abanyujije, barinda kugera mu ishyamba rwagati. Se atangira gutema ibiti no kubisatura yereka abana hirya ye gato aho barunda imyase, nuko abana batangira gutunda inkwi bazirunda no gushaka imigozi yo kuzihambira. Uko bazitunda bazihambira niko Se na Nyina bakomezaga gucengera mu ishyamba hirya kugirango babone uburyo bwo kubibeta no gusubira I muhira. Abana bakomeza kurunda inkwi no kuzihambira,bigeze aho baza gukebuka aho ababyeyi babo bari ntibagira numwe babona. Nuko batangira guhamagara se na nyina bataka cyane, ngo bitabwe nande? Abana batangira kugira ubwoba bwinshi bakeka ko inyamaswa zaba zabaririye aba byeyi none nabo zikaba zigiye ku barya bari bihebye basigaye mu kangaratete.

Ariko Nyangufi arabihorera bakomeza gusakuza barira kuko yari yizeye inzira iza kubasubiza I muhira kandi akaba azi neza ibyo ababyeyi babo bamaze kubakorera. Bigeze aho abwira bakuru be abahumuriza ati”Bavandimwe mwigira ubwoba,data na mama badusize hano baritahira ariko ni muhumure ndabageza I muhira mu nkurikire gusa”. Nuko abajya imbere bakurikira hahandi yagiye anaga utubuye,bagiye kubona babona bageze I muhira, bakuru be baratangara bakavuga bamushimagiza bati uri akagabo sha. Naho we kubera ko yitonda cyane kandi akamenya kwiyoroshya mbese ntashake kumenya ko azi ubwenge arababwira ati” Sijye ahubwo ni amahirwe tugize” abivuga amwenyura.

Abana ntibahereyeko binjira munzu bagumye ku muryango bagumya bumva ibyo ababyeyi bavuga. Ubwo umugabo n’umugore we bakigera mu rugo umuntu ukomeye kuri uwo musozi yari yabishyuye amafaranga yari abamazemo igihe kirerekire. Uwo mwenda ntibari bakiwutekereza bari barakuyeyo amaso, ayo mafaranga ntiyarabakijije ariko bamaze kuyabona baranezerwa cyane kuko inzara yari imaze kubarembya.

Ako kanya Nyamugabo yohereza umugore we kugura inyama. Kubera ko bari bamaze igihe kinini batarya, umugore agura inyama nyinshi kuburyo abantu babiri batashoboraga kuzirya ngo bazimare, “Ngo inyota ntindi igufunguza uwutari bumare” nuko umugore arateka amaze guhisha bararya birabasegeka nuko inyama zose zisigarira aho dore ko udaheruka kurya niyo abibonye atabishobora.

 Bamaze kwegura amabondo, wamugore aravuga ati “Babana bacu iyo baba aha, baba bariye izi nyama zose zisigaye kandi zari kubahaza ndetse zikanasigara. Mbese nk’ubu aba banyagwa barihehe? Yewe uwapfa kunyereka nyangufi”. Nuko yungamo abwira umugabo ati “sinakubwiye ko tuzicuza hanyuma nk’ubu aba bana bamerewe bate muri rya shyamba! Uziko uri inyamaswa muzindi wowe watinyutse kujugunya urubyaro rwawe kariya kageni? Ese nkubu niba bakiriho baratuvuga iki?..rero nanjye ngo bakiriho! Naruha mama naruha.  

Nuko wamugabo ntiyaba agishoboye kwihanaganira ayo magambo y’umugore kuko yakomezaga kumuhamya icyaha ngo niwe washatse ko bata abana babo mu ishyamba. Niko kumubwira amucyaha ati “Niwongera kuvuga ayo magambo ndagukubita. Umugore akomeza kurira cyane ahamagara abana avuga ati “Abana banjye weee!!!! Abana banjye weee!!!! Abana banjye weee!!!! Ageze aho sinzi uko yaje kuvuga cyane ati “Abana banjye barihe weee!!!!” Abana uko bakabaye ku muryango bavugira icyarimwe bati “Erega turi hano”

Nuko nyina ashiduka ubwo yiruka afite ubwuzu bwinshi agana ku muryango maze aherako akingura akimara kubabona abahoberera icyarimwe ababwira ati “Mbega ukuntu nishimiye kongera kubabona ndabibona murananiwe cyane kandi inzara yabishe maze abwira nyangufi ati “Mbega umusatsi wawe!! nuko wahindutse? ngwino ngusokoze. Amaze kuwusokoza ahamagara abana maze bararya banezerewe, ariko se yari yabuze ahantu yakwirwa.

Hashize akanya maze yikura mwisoni ati “Mwari mwagiye hehe mwabigoryi mwe mubonye igihe twabashakiye tukababura tukarenda kwiyizira twibwirango mwatashye. Abana bacisha make bakomeza kurya bafite umunezero, maze batangira kubatekerereza ukuntu bagize ubwoba basigaye muri rya shyamba bonyine. Icyaje kuba kibi nuko ibyo byishimo byashiranye naya mafaranga, ntibyateye kabiri amafaranga amaze gushira ababyeyi bongeye guta abana babo mu ishyamaba ariko noneho mu ryakure cyane.  

Recent posts