Nyangufi na Bakuru Be (Igice cya 3)

Ababyeyi bakomeje kwibaza ukuntu bazagenza abo bana birabashobera. Bukeye bigira inama yo kongera kubata mu ishyamba ariko noneho ishyamba ry’ingati iyo nama bayijyaga bibwira ko ntamuntu ubumva, nyamara nyangufi byose

IShimwe Emile

March 22, 2024

Rating: 0

Post a Rating:

Genres:

  • Drama
Ababyeyi bakomeje kwibaza ukuntu bazagenza abo bana birabashobera. Bukeye bigira inama yo kongera kubata mu ishyamba ariko noneho ishyamba ry’ingati iyo nama bayijyaga bibwira ko ntamuntu ubumva, nyamara nyangufi byose yarabyumvaga amaze kumva ubwo bugambanyi  aribwira ati “Imana yankijije urwambere, izankiza n’u rwa kabiri”. Nuko aryama ataryamye mu museso wakare azinduka ajya gushaka twa tubuye, ageze kurugi asanga ruradadiye abura uko abigenza arahindukira. Ntibyatinda umugabo abyutsa umugore n’abana ngo bajye gushaka inkwi, asa nuwihanagiriza abana ati “Muramenye ntimwongere kwigira indanagare nk’ubushize” abana barabyuka barihumura barangije nyina abaha agatsima ko kwica isari. Nyangufi ake ntiyakarya, ahubwo aratekereza ati “Ubwo mbuze twatubuye uwakoresha uyu mutsima nkajyenda ngwumanyurira mu nzira data ari butunyuze mo byazatuma dushobora kugaruka” nuko awushyira mugafuka ke maze arinumira.

Ubwo ababyeyi nabo baba bamaze kwitegura bashyira nzira baragenda ariko noneho banyura indi nzira. Bakigera mu ishyamba, nyangufi afata umutsima we atangira kugenda awumanyurira munzira se abanyujijemo barinda barigera rwagati hahandi se yashakaga kubajugunya. Bamaze kurigeramo ababyeyi baza kurabukwa akarari k’ahantu h’icokori, sinzi uko bongeye kureba kubana ku jisho maze bicoka muri ka karari, bisubirira I muhira abana basigara muri rya shyamba.

Abana babuze ababyeyi babo bagira ubwoba cyane kubera ko bari basigaye bonyine muri iryo shyamba. Nyangufi we ariko ntibyamukuye umutima kuberako yari yizeye inzira iza kubasubiza I muhira. (Xanax) Nuko abwira bakuru be ati “Ni muhumure munkurikire gusa ndabereka inzira igera I muhira” nuko abajya imbere yizeye kuyoborwa na wamutsima yagiye anaga ariko ntakamenye ko inyoni zawiririye amara umwanya ashaka aho yagiye awunaga ariko arahabura, nawe atangira kugira ubwoba ariko abihisha bakuru be.

Bazerera iryo shyamba ryose uko bagenda bakarushaho kuyoba no kuryinjiramo, igicuku kimaze kuniha haza umuyaga batigeze bunva aho bavukiye. Noneho kubera umwijima barushaho gukuka umutima, inyamaswa zabikangaga zikagenda zinyuranamo nabo hirya no hino. Bakumva inkubi y’umuyaga bagirango ni impyisi zihuma zije kubarya. Ubwoba burabica noneho ntibaba bagitinyuka kuvugana, ntibyatinda imvura iragwa imbeho irabica intoki zihinduka ibinya inkuba zirakubita abana bagwa igihumure batambuka bakagwirirana mu byondo bajya kubona bakabona bagarutse aho bavuye mbega akaga.

Nuko Nyangufi aribaza asanga bakora ubusa, niko kurira igiti agirango barebe ko haricyo yarabukwa i musozi. Ageze mu bushorishiri bwacyo areba hirya no hino maze arabukwa urumuri runyenyeretsa hakurya yiryo shyamba. Aherakako aramanuka maze ageze hasi rwarumuri ntiyongera kurubona, biramubabaza cyane yumva bimuciye intege. Umuhungu muzizima ajya imbere bapfa kugenda. Hashize umwanya babona basohotse mu ishyamba hafi ya rwarumuri nuko bakomeza kuyobagurika barugana kugeza igihe bagereye ku nzu rwarimo. Iyo nzu, ikaba ni iyi gisimba kitwa Nyamuryabana ariko umugore wacyo akaba umuntu.   

Recent posts