Umugani wa Nyashya na Baba (1)

Kera habayeho umugabo n'umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n'umukobwa. Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine.

IShimwe Emile

March 22, 2024

Rating: 0

Post a Rating:

Genres:

  • Drama
Kera habayeho umugabo n'umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n'umukobwa.
Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa.

Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine.

Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni.

Umuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare.

Umuhungu akajya ajya guhiga utunyoni.

Umukobwa agasigara aho.

Umuhungu akaza nijoro.

Yaba atahutse akaririmba at :
«Nyanshya ya Baba, nyugururira.
Mwana wa mama nyugururira.
Nishe akajeje ni akawe na njye.
Nishe agaturo ni akawe na njye.
Nishe agafundi ni akawe na njye.
Akanini karimo tuzakagabana.»

Mushiki we ati «baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rukabaruka.

Akazana utunyoni bagateka, umukobwa yaba afite agafu, akarika, bakarya.

Bwacya mu gitondo, igihe cyo mu bunyoni, musaza we akabaduka akajya guhiga utunyamaswa two kubatunga.

Akica agafundi, akica udukwavu, akica agakware, bwakwira agataha.

Yagera kuri rwa rutare akaririmba, ati :
«Nyanshya ya Baba, nyugururira,
Mwana wa mama, nyugururira,
Nishe akajeje, ni akawe na njye,
Nishe agakwavu, ni akawe na njye,
Nishe agafundi, ni akawe na njye,
Akanini karimo tuzakagabana.» 

Recent posts